Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya RDC muri iki gice, Lieutenant Jules Tshikudi Ngongo ku wa 2 Mata 2026 yagize ati “Abantu 43 ni bo bishwe inzu 44 ziratwikwa.”
Leta ya RDC yavuze ko ibi bikorwa byagizwemo uruhare na ADF (Allied Democratic Forces).
Umuyobozi wa Telitwari ya Mambasa, Baptiste Munyapandi, yabwiye Reuters ko bakomeje gushakisha ku buryo umubare w’abishwe ushobora gutumbagira.
Umuturage witwa Christian Alimasi wo muri Mambasa, yavuze ko inzu zatwitswe, abandi bantu bicishwa imihoro, abandi barashimutwa.
ADF ikomeje kwica abaturage. Mu mezi ashize yakajije umurego mu bice bitandukanye cyane cyane ibyo mu Ntara ya Ituri.
Muri Werurwe 2026, byatangajwe ko uyu mutwe wishe abaturage 50 bo muri Teritwari ya Mambasa, mu cyumweru kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!