Ni igitero cyagabwe muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, David Sikuli yahamirije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) aya makuru, asaba Leta ya Congo gukorana n’igisirikare cya Uganda mu kurwanya ADF mu bice byose igenzura.
Ubwo uyu mutwe wagabaga iki gitero nta basirikare ba Congo bari muri ako gace, uretse umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo usanzwe ufasha igisirikare cya FARDC mu guhangana n’inyeshyamba zirwanya Leta.
Intambara mu Burasirazuba bwa Congo zimaze imyaka myinshi kubera imitwe yitwaje intwaro ihakorera irenga 250 irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umutwe wa ADF watangiye mu myaka ya 1990 mu gihugu cya Uganda, mu 2019 wemeza ko ukorana n’umutwe wa ISIS.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’Umuryango w’Abibumbye byagiye bishinja uyu mutwe kwica abantu benshi maze abandi, barimo n’abana, ukabashimuta.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!