Iperereza ku mpanuka z’ubu bwoko bw’indege, ryakozwe n’itsinda rishinzwe iperereza ryashyizweho na Komisiyo ishinzwe gutwara abantu n’Ibikorwaremezo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni raporo igizwe na paji 239, yagaragaje ko impanuka za Boeing 737 MAX zaturutse ku makosa yisubiramo yakozwe na Boeing hamwe n’abashinzwe umutekano wo mu kirere.
Ivuga ko impanuka z’ubu bwoko bw’indege zitaturutse ku ikosa rimwe, nk’irya tekiniki ahubwo ari uruhurirane rw’amakosa menshi arimo ay’abakozi bashinzwe kugenzura indege, ashingiye ku kudakorera mu mucyo mu buyobozi bwa Boeing ndetse no kuba nta bugenzuzi buhagije bwakozwe n’Ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu Kirere muri Amerika, FAA.
Paul Njoroge waburiye umuntu mu mpanuka zatewe na Boeing, agaragaza ko muri Boeing, kwita ku mutekano w’abantu n’ibintu ari ikintu kiza nyuma imaze gushyira imbere urwunguko n’ibindi biyizanira inyungu.
Raporo igaragaza amakosa atandukanye yakozwe na Boeing arimo kwihutira gushyira ku isoko indege za MAX kugira ngo zihangane n’iza Airbus.
Muri Werurwe 2019 nibwo indege za Boeing 737 Max zabujijwe kongera gukora ingendo nyuma y’uko ebyiri za sosiyete ya Ethiopian Airlines na Indonesia Airlines zikoze impanuka zahitanye abagera kuri 346 barimo n’Umunyarwanda.
Jackson Musoni ni Umunyarwanda uri mu bantu 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019; ubwo iyi ndege yavaga i Addis Ababa ijya i Nairobi.
Yakoreraga HCR muri Sudani y’Epfo. Yapfuye asize umugore n’abana babiri; umukobwa n’umuhungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!