Umushinjacyaha wigenga washyizweho n’Urwego rushinzwe Ubutabera rwa Amerika, Jack smith watanze iyi raporo yavuze ko ibimenyetso bihari byari bihagije kugira ngo urukiko ruhamye Donald Trump ibyaha yaregwaga.
Mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2024 muri Amerika, Donald Trump yari akurikiranyweho ibyaha byo gushyira ku nkeke inzego z’ubutegetsi ngo zihindure ibyavuye mu matora ya 2020, gukwirakwiza ibihuha ko amatora yabayemo uburiganya, no guteza imvururu zabereye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (US Capitol) mu 2021.
Trump wahakanye ibi byaha byose, nyuma y’amatora ya 2024 ibirego byose Trump yaregwaga byateshejwe agaciro.
Itegeko Nshinga rya Amerika ntiryemera ko perezida uri ku butegetsi akurikiranwa mu mategeko.
Donald Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth, yanyomoje ibiri muri iyo raporo yongera guhamya ko ari umwere ku byaha byose bamurega kandi ko abaturage batoye babigaragaje.
Umushinjacyaha Jack Smith yari yashyizweho mu 2022 n’Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika ngo akurikirane ibyaha Trump yaregwaga. Trump amaze gutsinda amatora ya 2024, Smith yahise yegura kuko Perezida uri ku butegetsi adakurikiranwa mu mategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!