00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo yagaragaje ko Donald Trump yari guhamwa n’ibyaha iyo adatorerwa kuyobora Amerika mu 2024

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 January 2025 saa 12:42
Yasuwe :

Raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yerekana ko iyo Donald Trump adatsinda amatora ya 2024 yari guhamwa n’ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora ya 2020.

Umushinjacyaha wigenga washyizweho n’Urwego rushinzwe Ubutabera rwa Amerika, Jack smith watanze iyi raporo yavuze ko ibimenyetso bihari byari bihagije kugira ngo urukiko ruhamye Donald Trump ibyaha yaregwaga.

Mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2024 muri Amerika, Donald Trump yari akurikiranyweho ibyaha byo gushyira ku nkeke inzego z’ubutegetsi ngo zihindure ibyavuye mu matora ya 2020, gukwirakwiza ibihuha ko amatora yabayemo uburiganya, no guteza imvururu zabereye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (US Capitol) mu 2021.

Trump wahakanye ibi byaha byose, nyuma y’amatora ya 2024 ibirego byose Trump yaregwaga byateshejwe agaciro.

Itegeko Nshinga rya Amerika ntiryemera ko perezida uri ku butegetsi akurikiranwa mu mategeko.

Donald Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth, yanyomoje ibiri muri iyo raporo yongera guhamya ko ari umwere ku byaha byose bamurega kandi ko abaturage batoye babigaragaje.

Umushinjacyaha Jack Smith yari yashyizweho mu 2022 n’Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika ngo akurikirane ibyaha Trump yaregwaga. Trump amaze gutsinda amatora ya 2024, Smith yahise yegura kuko Perezida uri ku butegetsi adakurikiranwa mu mategeko.

Umushinjacyaha Jack Smith yagaragaje ko ibimenyetso bihamya Donald Trump ibyaha byari bihari byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .