Inkuru y’urupfu rwa Quino yamenyekanye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2020. Ntihatangajwe icyishe Quino gusa yakunze kugira ibibazo by’uburwayi.
Quino yavukiye mu Mujyi wa Mendoza muri Argentine mu 1932, ni naho yaje gupfira. Yamenyekanye cyane mu nkuru zishushanyije ubwo yamurikaga iyitwa Malfada; ni inkuru ishushanyije y’uruhererekane yanditswe mu 1973, iza kwamamara mu bihugu bitandukanye birimo iby’u Burayi, Argentine na Brazil.
Malfada ivuga ku mukobwa muto w’imyaka itandatu wari ufite ibitekerezo biharanira demokarai, amahoro n’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ivanguraruhu. Inkuru yashimishije abasomyi benshi.
Nyuma yo gukundwa no kugira uruhare muri sosiyete yaje guhindurwa mu ndimi 30 ndetse itangira gukorwa mu majwi n’amashusho.
Mu 2014 Quino yahawe igihembo n’igikomangoma cya Espagne cyitwaga Asturias Award Communication and Humanities.
Ubwo Quino yizihizaga isabukuru mu 2017 Minisiteri y’Umuco muri Argentine yatangaje ko inkuru ya Malfada yagizwe nka kimwe mu muco w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Umuco muri Argentine, Jose Rodriguez Urbes, yavuze ko Malfada izaba urwibutso rwabo nka kimwe mu bigize ubuzima bwabo.
Ati “Gushushanya, abakinnyi be, umunyabwenge Malfada ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu, ni urwibutso rwacu.’’
Quino yahagaritse kwandika inkuru zishushanyije mu mwaka wa 2016 ubwo yari atangiye kugira ibibazo by’ubuzima.
Quino nta mugore n’umwana yasize kuko Alicia Colombo bashakanye mu 1960 yitabye Imana nawe azize uburwayi mu 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!