00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yiyemeje kuba umuhuza mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 17 April 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Majed Mohammed Al-Ansari, yatangaje ko igihugu cye kiri gukora ibishoboka byose ngo amakimbirane ari hagati ya Ukraine n’u Burusiya arangire ndetse avuga ko biteguye kuba umuhuza mu biganiro by’amahoro.

Ansari yavuze ko icyo Qatar yifuza ari uko intambara yarangira ndetse avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose harimo no kujya hagati y’impande zombi ariko intambara ikarangira.

Ati “Kuva kera na kare, twavuze ko Qatar yiteguye kuba umuhuza no gutanga urubuga mu rwego rwo gufasha no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati y’impande zombi.”

Yongeyeho ko Doha ishyigikiye ibikorwa bya dipolomasi, by’umwihariko ibiyobowe na Arabie Saoudite cyane ibiganiro byabereye i Riyadh n’i Jeddah, yemeza ko bizatanga umusaruro.

Ansari yavuze ko Qatar yabaye umuhuza mu biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu bikorwa byo guhuza abana bakuwe mu gace k’imirwano n’imiryango yabo, ndetse avuga ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kandi ko biteguye gutanga n’ubundi bufasha.

Biteganyijwe ko Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, aragirira uruzinduko i Moscow hagamijwe kuganira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho biteganyijwe ko bazibanda ku biganiro by’amahoro.

Qatar yiteguye kuba umuhuza wa Ukraine n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .