Ansari yavuze ko icyo Qatar yifuza ari uko intambara yarangira ndetse avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose harimo no kujya hagati y’impande zombi ariko intambara ikarangira.
Ati “Kuva kera na kare, twavuze ko Qatar yiteguye kuba umuhuza no gutanga urubuga mu rwego rwo gufasha no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati y’impande zombi.”
Yongeyeho ko Doha ishyigikiye ibikorwa bya dipolomasi, by’umwihariko ibiyobowe na Arabie Saoudite cyane ibiganiro byabereye i Riyadh n’i Jeddah, yemeza ko bizatanga umusaruro.
Ansari yavuze ko Qatar yabaye umuhuza mu biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu bikorwa byo guhuza abana bakuwe mu gace k’imirwano n’imiryango yabo, ndetse avuga ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kandi ko biteguye gutanga n’ubundi bufasha.
Biteganyijwe ko Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, aragirira uruzinduko i Moscow hagamijwe kuganira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho biteganyijwe ko bazibanda ku biganiro by’amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!