Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australie, Marise Payn, kuri uyu wa Gatatu yabwiye abasenateri ko abagore 13 bakomoka muri icyo gihugu bari mu basohowe mu ndege ngo bapimwe, ku wa 2 Ukwakira.
Payne yavuze ko Australie atari cyo gihugu cyonyine cyagezweho n’ingaruka, ariko ntiyatangaza ibindi bihugu byagezweho n’ingaruka z’ibyabaye ku baturage babyo bari ku rugendo.
Kuri uyu wa Gatatu kandi Minisitiri w’intebe wa Australie, Scott Morrison, yavuze ko iri suzuma ryari urukozasoni kandi ritemewe.
Ati "Nk’umubyeyi wabyaye abakobwa, sinibaza uburyo umugore, umunya-Australie cyangwa se uw’ahandi yakorerwa isuzumwa nk’iri. Ni ngombwa ko umugenzi wese mu gihe ari mu rugendo agomba ku genda nta nkomyi mu gihe habaye ibibazo nk’ibi."
Guverinoma ya Qatar yatangaje ko ibi byatewe nuko yari yabonye uruhinja mu ishashi rwajugunywe ahagenewe imyanda ku kibuga cy’indege cyitiriwe Hamad.
Guverinoma ya Qatar yakomeje ivuga ko uyu mwana akomejwe kwitabwaho n’abaganga i Doha.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege aho aya mahano yabereye, bavuze ko gushakisha nyina byasabwe n’abahanga mu buvuzi kubera ko bari bahangayikishijwe n’ubuzima bw’uyu mubyeyi wari ukimara kwibaruka, basaba ko yafatwa mbere yo kurenga ikibuga cy’indege.
Abagore bashoboraga kugera ahatoraguwe uruhinja barapimwe, bamwe bagasohorwa mu ndege bagapimirwa mu mbangukiragutabara, mu buryo bwafashwe nk’ubudahesheje icyubahiro kuko bapimwaga batabanje gusobanurirwa ibyabaye cyangwa ikigambiriwe.
Leta ya Qatar yatangaje ko yicuza ibyahabereye, kuko uburenganzira bw’umuntu bwite bwabangamiwe ku bagenzi bari mu ngendo, igihe iri suzumwa ryabaga.
Umwe mu bari mu ndege yasohowemo abagore bagiye gupimwa, Wolfgang Babeck, yabwiye CNN ko hari umwuka mubi mu ndege ubwo abagore babaga bagarutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!