Putin na Trump bahuriye muri Leta ya Alaska mu birindiro by’Ingabo bya Elmendorf-Richardson muri Anchorage hafi y’u Burusiya. Bwari ubwa mbere bahuye kuva mu 2018.
Bose bagaragaje ko ibiganiro bagiranye byari byiza ndetse ko bishobora gutanga umusaruro mu gihe abo mu Burayi batabivanze.
Ku wa 22 Kanama 2025, Putin yongeye kubishimangira ati “Hari icyizere ko umubano wacu uzaba mwiza kurushaho. Intambwe ya mbere yaratewe.”
Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Trump butanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza, icyakora agaragaza ko ibi bitagerwaho ari u Burusiya bubishyizemo imbaraga gusa ahubwo ibihugu byombi bikwiye gukomeza kugira icyo bibikoraho.
Ati “Ubutegetsi bwa Trump butanga icyizere gikomeye ko umubano wacu uzazahurwa. Tugomba gushyiramo imbaraga dufatanyije.”
Trump yakunze guha umwanya Abarusiya mu biganiro bitandukanye bitandukanye n’Abanyaburayi n’Aba-Democrates muri rusange baba badakozwa kwicarana n’ab’i Moscow ku ntebe y’ibiganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!