Putin yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi bakuru b’ingabo z’u Burusiya, yabereye mu ntara ya Kursk ku wa 12 Werurwe 2025.
Uyu muyobozi yavuze ko ingabo za Ukraine cyangwa abacanshuro bayifasha bafatiwe ku butaka bwa Ukraine bakwiriye gufatwa nk’ibyihebe hashingiwe ku itegeko ry’u Burusiya.
Yagize ati “Abantu bose bakoze ibyaha byibasiye abaturage batuye muri Kursk bahanganye n’ingabo zacu, inzego zishinzwe gucunga no hubahirizwa amategeko ndetse n’izindi nzego zidasanzwe, bakwiye gufatwa nk’abaterabwoba hashingiwe ku mategeko y’igihugu cyacu.”
Putin yashimangiye ko u Burusiya buha agaciro ikiremwa muntu n’aho yaba ari imfungwa z’intambara, ariko yaburiye abacanshuro ko badafite amategeko abarengera nk’ingabo zisanzwe.
Ati “Ndashaka kubibutsa ko abacanshuro b’abanyamahanga batarengerwa n’amasezerano ya Geneva yo mu 1949 arengera imfungwa z’intambara.”
Kursk iri ku mupaka w’ibihugu byombi yagiye ihura n’ibitero bikomeye biturutse muri Ukraine cyane cyane muri Kanama 2024, aho ingabo z’iki gihugu zafashe igice kimwe cyo muri aka gace.
Inzego zishinzwe iperereza mu Burusiya zatangaje ko ingabo za Ukraine n’abacanshuro bakoze ibyaha byibasiye abaturage ubwo bagabaga igitero gikomeye muri Kursk.
Ibyo byaha birimo gufata ku ngufu, iyicarubozo ndetse no kwica abaturage bo muri aka gace.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!