00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yavuze ko Zelensky adashobora gutsinda amatora

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 February 2025 saa 05:30
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, adashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu bitewe n’uburyo yitwaye mu ntambara ihanganishije impande zombi, aho yatangaga amabwiriza ya gisirikare adakwiriye.

Manda y’imyaka itanu ya Zelensky yagombaga kurangira muri Gicurasi 2024, ariko amatora yarasubitswe kubera ko igihugu kiri mu bihe by’intambara.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko abona Zelensky yabaye umunyagitugu kubera ko yanze ko habaho amatora ubu amakusabitekerezo akaba yerekana ko uyu mugabo afite igikundiro kiri hasi cyane, kugera kuri 4% gusa.

Gusa Zelensky yabiteye utwatsi, yerekana ko amakusanyabitekerezo ahamya ko nibura hejuru ya 57% by’abaturage bamushyigikiye muri ibi bihe.

Ubwo Putin yaganiraga n’umunyamakuru wo mu Burusiya, yamutangarije ko igikundiro cya Zelensky mu baturage cyagabanyutse cyane ugererenyije na mugenzi we bashobora guhangana ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari we General Valery Zaluzhny wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine.

Yavuze ko mu gihe abandi bayobozi muri Ukraine bashyigikira Zaluzhny, amahirwe ya Zelensky yo kongera gutorwa yaba ari make cyane.

Ati “Amahirwe ye angana na zero. Cyereka wenda habayeho kwiba amajwi mu matora ariko byaba ari bibi cyane kubera ko byagaragara rwose.”

Putin yanagaragaje ko Zelensky akunda gufata ibyemezo bidafite inyungu mu buryo bwa gisirikare, ahubwo bifite inyungu ku giti cye, ibyatumye aterwa icyizere n’igisirikare.

Putin yavuze ko Zelensky adashobora gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .