00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin asanga intambara yo muri Ukraine igiye kurangira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko intambara igihugu cye cyagabye kuri Ukraine ishobora kuba igiye kurangira.

Yabigarutseho ubwo ingabo z’Igihugu cye zakoraga akarasisi mu birori byo kwizihiza intsinzi y’Abasoviyete ku Ba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Perezida Putin yahise agaragaza ko igihugu cye cyatsinze intambara muri Ukraine.

Yakomeje kandi agaragaza ko intambara iri kugera ku iherezo kandi ko yiteguye ibiganiro biganisha ku mahoro.

Ati “Ntekereza ko ikibazo kiri kugera ku iherezo.”

Putin kandi yagaragaje ko yiteguye kugirana ibiganiro ku mutekano w’u Burayi ariko kuri we asanga ukwiye kugaragara mu biganiro ari uwahoze ari Chancellier w’u Budage, Schroeder.

U Burusiya bwagabye ibitero kuri Ukraine mu 2022 ubwo iki gihugu cyashakaga kwinjizwa mu muryango w’ubutabarane wa NATO.

Ubwo yavugaga ku mpamvu y’intambara, Putin yagaragaje ko abayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bari baremeje ko batazagurira NATO mu Burasirazuba ariko bagerageje kwinjizamo Ukraine, barenze ku masezerano.

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya, imaze imyaka irenga ine, ikaba yaragize ingaruka zikomeye zirimo kuba Moscow yarigaruriye igice kinini cy’ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi, iyangizwa ry’ibikorwaremezo ku mpande zombi, impfu z’abasirikare batagira ingano, abaturage bishwe, abakomeretse n’abavuye mu byabo.

Putin yatangaje ko intambara kuri Ukraine igiye kugera ku iherezo
Intambara yo muri Ukraine imaze imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages