Trump ubwo yiyamamazaga mu minsi ishize, yarusimbutse kabiri harimo aho umwicanyi yari amurasiye mu ruhame, isasu rigahushura ugutwi.
Kuri uyu wa Kane, Putin ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kazakhstan nyuma y’inama yiga ku mutekano, yavuze ko uburyo Trump yari agiye kwicwa mu gihe cyo kwiyamamaza, byumvikanisha ko n’ubu abamushakaga batishimye.
Ati “Mu matora hakoreshejwe uburyo budasirimutse bwo kurwanya Trump harimo n’inshuro nyinshi bagerageje kumwica.”
Yakomeje agira ati “N’ubu ndatekereza ko adatekanye kuko hari ibindi bintu nk’ibyo twagiye tubona byabaye mu matora ya Amerika.”
Putin kandi yagaragaje Trump nka Perezida w’umunyabwenge Amerika ifite kandi ufite ubunararibonye, amusaba kwitwararika muri iki gihe.
Muri Nyakanga na Nzeri uyu mwaka nibwo Trump yarusimbutse, ubwa mbere uwamurashe aramuhusha naho ubwa kabiri uwashakaga kumurasa bamufata atarabikora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!