Uruzinduko rwa Putin rwaje nyuma y’uko u Bushinwa bumaze kwakira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.
Putin yakiriwe mu cyubahiro gikomeye nk’umukuru w’igihugu ariko akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Jinping.
U Burusiya n’u Bushinwa byasinye amasezerano arenga 20 y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga ndetse binemeranya ku mahame y’imitegekere y’Isi azwi nka "multi-polar world order".
Ubusanzwe Multi-polar World Order ni icyemezo gishatse kuvuga ko amabwiriza Isi igenderaho akwiye kuba aturuka mu bice bitandukanye by’Isi aho kuba yaturuka ku gihugu kimwe.
Abavuga ibyo bakunze kubishinja Amerika bashaka kugaragaza ko isa n’ishaka kuyobora Isi, bigatuma yumva ko ari yo yafata ibyemezo runaka.
Ku bijyanye n’Umuhora wa Hormuz, ibihugu byombi byasabye ibindi bihugu guhagarika ibikorwa bikoma mu nkokora ubucuruzi mpuzamahanga.
Abakuru b’ibihugu bemeje ko bazajya bibanda cyane ku bintu bifatika kandi bifite intego muri sisitemu y’imiyoborere y’Isi.
Nubwo abakuru b’ibihugu bageze ku masezerano y’imikoranire mu ngeri zitandukanye, byagaragajwe ko impande zombi zananiwe kumvikana ku mikoranire ku muyoboro wa Gaz ‘Power of Siberia 2 natural gas pipeline’ nubwo ngo ibiganiro bitanga icyizere.
Uyu ni umuyoboro witezweho kohereza nibura meterokibe miliyari 50 za gaz ku mwaka mu Bushinwa ivuye mu Burusiya muri Yamal ikanyuzwa muri Mongolia.
Ukurikije ingano ya gaz u Bushinwa bwakoresheje mu 2025, usanga iyatangwa n’uwo muyoboro ingana na 12% by’iyo bukoresha buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!