Ibi Putin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2025.
Iki kiganiro cyaje nyuma y’igitero gikomeye cy’indege iki gihugu giheruka kugaba mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Ibi byatumye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko u Burusiya butiteguye guhagarika intambara imaze igihe ihuza ibi bihugu byombi kandi igihugu cye cyifuza kuyihagarika binyuze mu mahoro.
Kuri iki cyumweru ni bwo ko Zelensky agirana ibiganiro na Donald Trump muri Leta ya Florida bigamije kurebera hamwe uburyo iyi ntambara yahagarara.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, ntacyo biratangaza ku byavuzwe na Putin.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!