00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yarahiriye gukoresha ingufu mu gihe Ukraine itagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 December 2025 saa 05:53
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashinje Ukraine kushyira imbaraga mu byatuma hagerwa ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara, ndetse ngo nibiba ngombwa igihugu cye kizifashisha imbaraga za gisirikare kugira ngo kigere ku ntego zacyo.

Ibi Putin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2025.

Iki kiganiro cyaje nyuma y’igitero gikomeye cy’indege iki gihugu giheruka kugaba mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.

Ibi byatumye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko u Burusiya butiteguye guhagarika intambara imaze igihe ihuza ibi bihugu byombi kandi igihugu cye cyifuza kuyihagarika binyuze mu mahoro.

Kuri iki cyumweru ni bwo ko Zelensky agirana ibiganiro na Donald Trump muri Leta ya Florida bigamije kurebera hamwe uburyo iyi ntambara yahagarara.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, ntacyo biratangaza ku byavuzwe na Putin.

Putin yahize gukomeza intambara bahanganyemo na Ukraine igihe yananirwa kubahiriza gahunda y'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages