Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, byatangaje ko Perezida Putin atari ku rutonde rw’abaza guhagararira u Burusiya mu biganiro i Istanbul.
U Burusiya burahagararirwa n’itsinda ry’abantu umunani, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Umuco, ndetse n’impuguke enye zifasha itsinda.
Tariki 11 Gicurasi, nibwo Putin yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhurira na Ukraine mu biganiro bitaziguye, agaragaza ko yifuza ko bibera muri Turukiya.
Nubwo Putin yagaragaje ko u Burusiya buzitabira ibi biganiro, ntabwo yasobanuye niba azajyayo, gusa Ukraine ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba byasabaga ko ariwe ubwe uzigirayo.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bayobozi ba guverinoma yemeje ko Perezida Donald Trump, na we atari bwitabire ibyo biganiro, kuko nyuma yo kumenya ko Putin atari bube ahari, yahisemo kubireka.
Ku wa 12 Gicurasi, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko azajya mu biganiro biteganyijwe muri Turukiya, niyumva hari icyo byafasha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!