00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yagaragaje impungenge ku gahenge k’iminsi 30

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 March 2025 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhagarika imirwano mu ntambara bahanganyemo na Ukraine, ashimangira ko ayo masezerano ’agomba kugarura amahoro arambye,’ agaragaza impungenge z’akamaro ko gushyiraho agahenge kazamara iminsi 30.

Iyi ngingo yo guhagarika intambara yayigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we uyobora igihugu cya Belarus, Alexander Lukashenko, kuri uyu wa 13 Werurwe 2025.

Putin yagaragaje ko yizera ko guhagarika intambara ari igitekerezo gikwiriye kandi u Burusiya bugishyigikiye.

Ati “Dushyigikiye igitekerezo cyo guhagarika aya makimbirane binyuze mu mahoro.”

Nubwo Putin yatangaje ko ashyigikiye agahenge k’iminsi 30, yongeye kugaragaza impugenge afite ku bijyanye n’uburyo aya masezerano azashyirwa mu bikorwa. Aho yavuze ko hashobora kubamo icyuho ndetse n’ubundi buryo bundi bushobora gutuma atagenda neza.

Yagize ati “Dushaka ko kwizezwa ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agahenge, Ukraine itazigera ikomeza ibikorwa byo gushaka abasirikare, kubatoza ndetse no kwakira izindi ntwaro.”

Putin yavuze ko impamvu afite impugenge ari ukubera ko Ingabo z’u Burusiya zimaze kwegera imbere muri uru rugamba, ndetse kuba habaho guhagarika ibikorwa bya gisirikare bishobora kubagiraho ingaruka kuko bishobora guha Ukraine umwanya wo kongera kwisuganya, itari kugabwaho ibitero karundura n’u Burusiya.

Putin yagaragaje impungenge ku gahenge k'iminsi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .