Ibi yabivuze ku wa 22 Nzeri 2025, avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze kwiyongera cyane ahanini bitewe n’ikibazo cyo muri Ukraine, ndetse ko ibisubizo u Burusiya bwatanze ku buryo icyo kibazo cyacyemuka byirengagijwe.
Ati “Ibi nta kubishidikanyaho, u Burusiya bufite ubushobozi bwo gusubiza ibikorwa byose by’ubushotoranyi byaba ibihari cyangwa ibishobora kuboneka kandi ntibusubize bukoresheje amagambo gusa ahubwo n’ibikorwa birimo ibya gisirikare.”
Akomeza vuga ko ibyo bikorwa by’ubushotoranyi byatumye bwongera kubura ibikorwa byabwo byo gutega ibisasu byakoreshwa mu kwirwanaho mu bice bitandukanye.
Avuga ko ibyo byatewe n’ubwoba bw’uko u Burayi ndetse na Amerika na byo biri gutega ibyo bisasu, n’ubwo u Burusiya budashaka kuremereza iki kibazo.
Ati “Twizeye imbaraga z’igisirikare cyacu ariko ntabwo dushaka kongera ubukana bw’iki kibazo.”
Putin yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kongera igihe amasezerano yo kugabanya intwaro za kirimbuzi yari kuzamara, aho ashaka ko hongerwaho umwaka umwe gusa. Yari kuzarangira muri Gashyantare 2026.
Ni amasezerano avuga ko buri gihugu kitagomba kurenza intwaro za kirimbuzi 1550 n’amakamyo 700 afasha mu kurasa izo ntwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!