Amakuru dukesha CNN avuga ko aba bombi bateganya kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagasubira mu Bwongereza mu mpera z’uku kwezi, aho bazatura mu nzu yabo bwite iri hanze y’Umujyi wa Londres.
Bivugwa kandi ko abana babo, Prince Archie w’imyaka irindwi na Princess Lilibet w’imyaka itanu, bashyizwe mu mashuri yo mu Bwongereza azatangira mu gihembwe gitaha.
Bivugwa ko Umwami Charles III yabwiwe kuri iki cyemezo cyo kwimuka ku Cyumweru, tariki 16 Kanama 2026.
CNN yatangaje ko Umwami Charles yishimiye amahirwe yo kuzongera kubona uyu muryango. Icyakora, yasobanuye ko nta gihinduka ku nshingano za Harry na Meghan, kuko bazakomeza kuba abantu basanzwe ndetse batari mu bagize umuryango w’ibwami bakora inshingano zawo.
Harry na Meghan batuye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2020, ubwo bafataga icyemezo cyo kuva mu nshingano z’ibwami no kwimukira muri Amerika y’Amajyaruguru. Nyuma y’icyo gihe, bagiye bagirana ibibazo n’abandi bagize umuryango w’ibwami.
Aba bombi bagiye bavuga ko impamvu zatumye bava mu Bwongereza zirimo kubangamirwa n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, ivangura bavugaga ko ryagaragaye mu nzego zimwe na zimwe, ihohoterwa rikorerwa kuri internet ndetse n’ibibazo by’umuryango.
Nubwo Meghan atigeze ajya mu Bwongereza kenshi, Harry we yatashye inshuro nyinshi, harimo ubwo yajyaga mu muhango wo gushyingura nyirakuru, Umwamikazi Elizabeth II, mu 2022, ndetse no mu irahira rya se, Umwami Charles III, mu mwaka wakurikiyeho.
Mu ruzinduko Harry yagiriye mu Bwongereza muri Nyakanga, Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla bakiriye Harry, Meghan n’abana babo mu rugo rw’Umwami rwa Highgrove House muri Gloucestershire. Byari ubwa mbere mu myaka ine umuryango wose wongeye guhura.
Mu mwaka ushize, Harry yagiye mu nkiko ahanganye n’icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza cyo kugabanya umutekano ahabwa n’amafaranga ya Leta nyuma yo kuva mu nshingano z’ibwami. Nyuma yo gutsindwa urubanza, yavuze ko yababajwe cyane n’icyo cyemezo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!