Iyo havuzwe inzu cyangwa sosiyete z’imideli zubatse izina ku rwego mpuzamahanga, iziza mu mitwe ya benshi harimo izikomoka mu Butaliyani zirimo Versace na Prada. Izi nzu kandi ni nazo zimaze igihe zihanganye ku isoko.
Kugeza ubu, ibyo guhangana kw’izi sosiyete z’imideli byashyizweho akadomo nyuma y’aho Prada iguze Versace.
Ku wa 10 Mata 2025, Prada yashyize umukono ku masezerano yo kugura Versace iyikuye mu maboko ya Capri Holdings.
Prada yishyuye miliyari 1.375$ kugira ngo yegukane Versace ndetse ikaba igiye guhuza amazina yombi y’izi sosiyete.
Nk’uko CNN yabitangaje, Prada ikoze ibi mu gihe ikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo, mu gihe Versace yemewe kugurwa na mukeba wayo yari imaze igihe ifite ibibazo by’imyenda.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko indi mpamvu yatumye Prada igura Versace ari uko ishaka kongera ingufu z’u Butaliyani mu isoko ry’imideli risigaye ryarigaruriwe n’ibindi bihugu birimo U Bufaransa.
Igurwa rya Versace ribaye nyuma y’iminsi mike Donatella Versace, mushiki wa Gianni Versace washinze iyo sosiyete yeguye ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe imyenda ikorwa n’iyi sosiyete.
Donatella Versace kandi yagaragaje ko yishimiye ko iyi sosiyete yabo igurwa na Prada ndetse ko igiye kuyoborwa n’umuryango w’Abataliyani wizewe.
Ni mu gihe Patrizio Bertelli, Umuyobozi mukuru wa Prada yagize ati “Dufite intego yo gukomeza umurage wa Versace no kongera gusobanura ubwiza bwayo”.
Nubwo Versace yaguzwe, igiciro cyayo cyasubiye inyuma kuko mu 2018 ubwo Capri Holdings yayiguraga, yayitanzeho miliyari 2.15 $, mu gihe ubu Prada yayiguze kuri miliyari 1.375 $.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!