Perezida Duda ibi yabitangaje ku itariki 3 Gashyantare 2024 mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Zero.
Yavuze ko ashingiye ku mateka y’igihe kirekire n’ubundi bigaragara ko iyi ntara yahoze ari iy’u Burusiya, ndetse yemeza ko uduce abona twagarurwa kuri Ukraine ari Donetsk and Luhansk ariko ko Crimea bitashoboka.
Ubutegetsi bwa Duda ni bumwe bwashyigikiye cyane Ukraine kuva yakwinjira mu ntambara n’u Burusiya mu 2022. Gusa kuri iyi nshuro bwabaye nk’ubuhindura imvugo.
Perezida Duda yari asanzwe avuga ko afite icyizere ko Ukraine izasubirana uduce yambuwe n’u Burusiya gusa ijambo rye ryatunguye abarimo na Ukraine baryamaganira kure bavuga ko bazasubirana uduce bambuwe.
Mu 1954, u Burusiya bwahaye Ukraine agace ka Crimea nk’impano yo kwishimira umubano w’impande zombi wari umaze imyaka 300, uretse ibi bitari bisobanuye ikintu kinini kuko ibihugu byombi byari bikiri muri URSS. Aga gace kaje kongera kugenzurwa n’u Burusiya mu 2014 nyuma y’uko gatoreye icyo cyemezo.
Kubera iyi sano ikomeye hagati y’ibihugu byombi, usanga abaturage b’igihugu kimwe bafite abavandimwe mu kindi ndetse no mu gihe URSS yasenyukaga mu 1991, nyina wa Perezida Mikhail Gorbachev wabaye uwa nyuma wayoboye URSS yahindutse Umunya-Ukraine, naho se aba Umurusiya.
Ku rundi ruhande, nka Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabaye mu Burusiya mu gihe kirenga imyaka 10, aho yubakiye izina muri byendagusetsa yakoraga mu Kirusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!