Mu minsi ishize ni bwo Zelensky yatangaje ko EU ikwiriye kwiga ku buryo yashyiraho igisirikare cyayo, cyanafasha mu guhangana byeruye n’u Burusiya kuko Moscow iteganya gutera ibihugu byo muri EU.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski ubwo yaganiraga na TVP World, yavuze ko aho gukora igisirikare cya EU, ibihugu bigize uyu muryango byakongerera imbaraga OTAN.
Ati “Ndatekereza dukwiye kwitondera aya amagambo kuko abantu bumva ibintu mu buryo butandukanye. Niba wumva ari ukwishyira hamwe kw’ibisirikare by’ibihugu, ntabwo bizashoboka.”
Ibihugu 22 byo mu Muryango wa EU biba no muri OTAN, umuryango ubona ko uyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ari yo igira ijambo rikomeye mu kugena politiki nyinshi ziwugenga cyane ko ari nayo itanga imisanzu myinshi.
Icyakora ibihugu byinshi by’u Burayi byakunze kugaragaza ko hakwiriye gushyirwaho urwego rwa gisirikare rwigenga rwa EU aho guhora ibyo bihugu byinshingikirije kuri Amerika.
Nko mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje OTAN nk’ubwonko bwapfuye, na we agaruka ku ngingo ijyanye n’uko EU igomba kureka guhora yishingikirije ku butegetsi bw’i Washington.
Icyakora intambara ya Ukraine igitangira abenshi bahinduye imvugo, bagaragaza ko ahubwo OTAN ikwiriye gutezwa imbere, ndetse ikongererwa ubushobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!