Ni umushinga yakuyeho ku wa 25 Kamena 2025, avuga ko hari ibidasobanutse neza birimo guhabwa amafaranga ku batagira imirimo bityo ukwiye gusubirwamo.
Yagize ati “Tuzakomeza gufasha abaturage bo muri Ukraine ibyo ntabwo byahindutse, ariko nyuma y’imyaka itatu n’igice iri tegeko rikwiye guhindurwa.”
Kuva intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya yatangira mu 2022, abaturage bahungiye muri Pologne iki gihugu cyabafashaga mu bintu bijyanye n’imibereho kibagenera aho kuba, amafaranga yo kubatunga n’ibindi.
Imibare ivuga ko muri iyo gahunda abarenga miliyoni bari bamaze kubona imibereho muri Pologne.
Ni gahunda yari kuzarangira muri Nzeri 2025, ariko hari umushinga w’itegeko wo kuyongerera igihe ikageza muri Werurwe 2026.
Ku rundi ruhande guteshwa agaciro k’uyu mushinga byafashwe nko guca intege Ukraine kuko muri iryo tegeko hari hakubiyemo no gufasha kugeza internet muri Ukraine hifashishijwe satellite ya Starlink.
Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Pologne, Krzystof Gawkowski, yavuze ko gutesha agaciro uyu mushinga byakozwe buhumyi hatitawe ku ngaruka bizagira kuri Ukraine.
Yagize ati “ Perezida gutesha agaciro uyu mushinga yabikoze buhumyi. Binyuze mu cyemezo yafashe agiye guca internet muri Ukraine kuva noneho ibyo yavuze birahita bikurikizwa icyo ni cyo bivuze ku baturage ba Ukraine.”
Icyakora ibiro bya Perezida byavuze ko bigiye gutegura undi mushinga bitarenze Nzeri 2025 ndetse ko starlink ishobora gukomeza kwishyurwa muri icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!