00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yo mu Buhinde yahagaritse igitaramo cya Ed Sheeran waririmbiraga ku muhanda

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 10 February 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Polisi yo mu Buhinde yahagaritse igitaramo cy’umuhanzi w’Umwongereza, Ed Sheeran, waririmbiraga ku muhanda wo mu Mujyi wa Bengaluru, mu majyepfo y’u Buhinde, ivuga ko yaharirimbiye nta burengenzira yahawe.

Ku wa 09 Gashyantare 2025, ni bwo Ed Sheeran yakoreye igitaramo ku mihanda yo mu mujyi wa Bengaluru.

Nyuma y’igihe gito uyu muhanzi ari gucurangira abakunzi be ni bwo polisi y’uyu mujyi yahise iza kumubuza gukomeza iki gitaramo cye.

Mu mpamvu polisi yatanze zatumye ihagarika iki gitaramo cya Ed Sheeran, harimo kuba nta burenganzira uyu muhanzi yari yahawe bwo gucurangira ku muhanda w’uyu mujyi.

Ikindi ngo aha hantu Ed Sheeran yacurangiraga yari yahateje akavuyo k’abantu bari bahuruye baje kumureba, mu gihe n’ubundi aka gace gasanzwemo ubucucike bw’abantu kubera ibikorwa by’ubucuruzi bihabera.

Icyakora Ed Sheeran we yavuze ko yari afite uburenganzira bwo gucurangira kuri uyu muhanda.

Mu butumwa yasangije abakunzi be kuri Instagram, Ed Sheeran yakomeje ati “Twari dufite uburenganzira bwo kuririmba. Ni n’ibintu byapanzwe mbere. Ntabwo byatunguranye.”

Uyu muhanzi uri mu Buhinde ku nshuro ya kabiri yikurikiranya biteganyijwe ko azamara iminsi 15 akora ibitaramo mu mijyi itandukanye y’u Buhinde.

Polisi yo mu Buhinde yahagaritse igitaramo cya Ed Sheeran waririmbiraga ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .