00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Perezida Rodrigo Duterte yahagaritse ibyo kuba umusenateri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 December 2021 saa 12:27
Yasuwe :

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte yakuye kandidatire ye mu ruhando rw’abahatanira kujya muri sena y’igihugu cye mu matora rusange azaba muri Gicurasi 2022.

Duterte w’imyaka 76 ntabwo yemerewe kwiyamamariza indi manda ku buyobozi bwa Philippines nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu, azakomereza muri sena y’igihugu cye izwiho kubamo abanyapolitiki batavugirwamo.

Ibyo byashyizweho iherezo kuri uyu wa Kabiri ubwo Duterte yakuraga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora. Ni umwanzuro wahuriranye n’uwa Senateri Christopher "Bong Go" na we wivanye mu bahatanira umwanya wa Perezida mu matora ataha.

Christopher "Bong Go" ni we mukandida rukumbi Duterte yari ashyigikiye mu matora ndetse CNN yatangaje ko ari umwe mu bahabwaga amahirwe menshi yo gutorwa.

Kuvanamo kandidatire kwa Duterte, umuvugizi we yabyise uburyo bwiza buzamufasha gukomeza gukorera igihugu.

Duterte yatangiye kuyobora Philippines mu 2016. Azwi mu ruhando mpuzamahanga nk’umugabo wakajije intambara ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge, aho abagiye bafatirwa muri ibyo byaha baraswaga n’inzego z’umutekano, akabyigamba.

Ntabwo ahazaza ha Duterte muri politiki hazwi dore ko yanze kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida nubwo yigeze kugaragaza ko yabishakaga.

Byanavugwaga ko umukobwa we ashobora kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko siko byagenze kuko Sara Duterte-Carpio yahisemo kwiyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida.

Duterte yakuye kandidatire ye mu bahatanira kujya muri sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages