00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Abarenga 100 bishwe n’umwuzure abandi benshi baburirwa irengero

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 December 2017 saa 12:54
Yasuwe :

Polisi yo muri Philippines yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, abantu barenga 100 bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yateje umwuzure mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu majyepfo, abandi barakomereka, bamwe baburirwa irengero.

Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko abagizweho ingaruka cyane n’uwo mwuzure ari abatuye mu majyepfo y’ikirwa cya Mindanao, giherereye mu majyepfo ya Philippines nk’uko Ryan Cabus uyobora umujyi wa Tubod iherereyeyo yabitangaje.Ati “Turacyagerageza kwemeza raporo y’abahinzi barenzweho n’inkangu bitewe n’imvura idasanzwe yaguye.”

Abayobozi batangaje ko babuze uburyo bwo gutumanaho n’inzego z’ibanze, kuko imiyoboro y’itumanaho yangiritse.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Tubod, Gerry Parami, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko imigezi yuzuye igatwara abantu benshi n’ingo zabo, ko kugeza ubu abaturage n’inzego z’umutekano ziri gutabara zifashishije ibitiyo n’ibindi zishakisha abarenzweho n’inkangu.

Philippines ikunze kwibasirwa n’inkangu n’imyuzure iterwa n’imvura idasanzwe; nko mu 2013 hari iyaguye yica abantu basaga 7,350 yangiza ibidukikije, bamwe barakomereka abandi bava mu byabo.

Imvura idasanzwe yatumye habaho umwuzure wahitanye ubuzima bw'abatari bake
Abatabazi mu bikorwa byo gushakisha abarengeye n'inkangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages