Zelenskyy yabitangaje nyuma y’uko Trump yagiye avuga inshuro nyinshi ko bidashoboka ndetse n’u Burusiya bukavuga kenshi ko kubona ingabo z’amahanga ku butaka bwa Ukraine mu gihe cy’intambara cyangwa nyuma yayo bidashobora kwihanganira.
Ku wa Kabiri ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Zelensky yabajijwe ibijyanye no kohererezwa ingabo za Amerika, agira ati “Izo ni ingabo za Amerika, bityo ni Amerika igomba gufata ibyemezo. Nibyo, turi kubiganira na Perezida Trump ndetse n’abahagarariye ‘coalition of the willing’ kandi twabyishimira.”
The Telegraph yavuze ko bidasobanutse neza niba ingingo yo kohereza ingabo za Amerika muri Ukraine yaraganiriweho mu nama yabaye hagati ya Zelensky na Trump i Mar-a-Lago, Florida ku Cyumweru.
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk yavuze ko umusaruro nyamukuru w’inama ya Mar-a-Lago harimo ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gutanga ubufasha mu by’umutekano kuri Ukraine, harimo no kuba ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Ukraine.
Kugeza ubu Trump ntacyo yari yatangaza ku magambo ya Zelensky cyangwa Tusk.
Muri Kanama 2025, Perezida wa Amerika yabwiye Fox & Friends ko nta ngabo z’Abanyamerika zizajya ku butaka bwa Ukraine na nyuma y’uko Intambara izaba ihagaritswe.
U Burusiya bwavuze ko kwiyongera kw’intambara ya Ukraine muri Gashyantare 2022 byatewe n’uko Kiev yashakaga kwinjira muri NATO, buburira ibihugu byo mu Burengerazuba ko kohereza ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba muri Ukraine bishobora guteza intambara ya gatatu y’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!