Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru ibyo binyamakuru byatangaje ko abasirikare 80 000 ba Ukraine baguye mu ntambara mu gihe abandi 400 000 bakomeretse.
Kuri uyu wa Gatanu Zelensky yavuze ko ari ibinyoma, avuga ko abamaze kugwa ku rugamba n’abakomeretse ari bake cyane ugereranyije n’uwo mubare, nubwo atatangaje umubare nyawo.
Muri Gashyantare uyu mwaka Zelensky yavuze ko abasirikare bamaze gupfa bagera ku 31000. Bivugwa ko yakunze gutangaza imibare mike y’abaguye ku rugamba kugira ngo adaca intege abasirikare.
Imibare yatanzwe na Wall Street Journal y’abasirikare ba Ukraine bapfuye, ijya guhura n’iyatangajwe n’u Burusiya muri Mata uyu mwala.
Bivugwa ko mu bitero Ukraine yagabye mu gace ka Kursk guhera muri Kanama uyu mwaka, byahitanye abasirikare bayo basaga ibihumbi 15 nkuko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ibitangaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!