Mu biganiro byahuje Perezida Trump na mugenzi we, Zelensky, yakiriye mu biro bye ku wa 28 Gashyantare 2025, byari byitezwe ko bagomba gushyira umukono ku masezerano yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya Ukraine.
Icyakoza ntabwo ibi biganiro byagenze nk’uko byari biteganyijwe dore ko Trump na Zelensky bakozanyijeho kugeza ubwo batangiye gutongana, ndetse binarangira Zelensky n’abo bari bajyanye birukanwe muri White House batageze ku cyari cyabajyanye.
Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Waltz, uri mu bagiye kubwira Zelensky n’itsinda rye ko batagikenewe muri White House, yatangaje uko byagenze.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Breitbart News ku wa 1 Gashyantare 2025.
Yagize ati “Barumiwe. Sinzi uko batekerezaga ko ibiganiro byakomeza nyuma y’ibintu nka biriya byabaye Isi yose ireba. Ambasaderi we (wa Ukraine muri Amerika), yifashe mu mutwe ari mu biro bya Perezida kuko yari azi uburemere bw’ibyabaye”.
Yakomeje avuga ko ubwo yajyaga kubwira Zelensky n’ikipe y’abamuherekeje ko ayo masezerano atagishyizweho umukono, yabagaragarije ko kwihangana kwa Amerika kwarangiye mu rwego rwo kubumvisha ko batagikenewe.
Mike Waltz kandi yananenze imyitwariye yaranze Zelensky, agira ati “Ni gute uza gutuka umuntu mu gihe uri kumwingingira ko aguha amafaranga n’ubufasha?”.
“Twabasobanuriye neza ko imishyikirano yari kuba uriya munsi wari no kubabera mwiza kuri bo n’igihugu cyabo, ko yarangiye kandi ko ari gihe cyabo cyo kugenda”.
Ugushyamirana kw’abakuru b’ibihugu byombi kwatewe ahanini no kuba Zelensky yarakomeje kugaragaza ko Amerika ikwiriye gufata uruhande hagati ye na Vladimir Putin w’u Burusiya, ndetse iki gihugu kigakomeza kumuha inkunga.
Trump we yavuze ko adashobora gufata uruhande kuko byarushaho kongerera ubukana ikibazo, ndetse agaragaza Zelensky nk’umuntu udashima ibintu byose Amerika yamukoreye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!