Ortega, umaze imyaka irenga 20 ku butegetsi, yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage mu mpera z’icyumweru gishize.
Ati “Nta yandi matora azongera kuba hano kugira ngo bagerageze kwigarurira Leta no gufata ubutegetsi.”
Yakomeje avuga ko “Ibihe by’amashyaka ashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amereika byo kuba yasubira ku butegetsi birarangiye. Ntabwo bizongera kubaho.”
Aya magambo ya Perezida Daniel Ortega aje mu gihe habura imyaka ibiri ngo manda ye irangire, akaba ashyira iherezo ku buryo bwo guhatanira ubutegetsi binyuze mu matora, nk’uko Reuters yabitangaje.
Ortega, w’imyaka 80, amaze igihe ayobora Nicaragua. Yongeye gusubira ku butegetsi mu 2007 nyuma yo kuba yarayoboye igihugu mu myaka ya za 1980. Ubu ari muri manda ye ya kane yikurikiranya.
Ubutegetsi bwa Ortega bwakunze kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu. Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kavuze ko ubutegetsi bwa Ortega n’umugore we, Rosario Murillo bwahinduye Nicaragua “igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu” ndetse bugakorera ihohoterwa abatavuga rumwe na bwo.
Mu 2018, ubwo habaga imyigaragambyo ikomeye yamaganye ubutegetsi bwe, Leta ya Ortega yarayirwanyije, abantu barenga 300 bahasiga ubuzima.
Mu matora yo mu 2021, ubutegetsi bwa Ortega bwaranenzwe cyane nyuma y’uko abatavuga rumwe na bwo batandukanye bafunzwe, abandi bakirukanwa mu gihugu.
Mu mwaka ushize, Ortega yarushijeho gukomeza ububasha bwe binyuze mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga ryahaye umugore we, Rosario Murillo inshingano za Perezida wungurije, ndetse ryongera manda ya Perezida iva ku myaka itanu igera kuri itandatu. Bombi ubu ni bo bagenzura inzego nyinshi z’igihugu zirimo igisirikare n’ubutabera.
Abasesenguzi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko aya magambo ya Ortega agaragaza ko we n’umugore we bashaka gukomeza gutegeka nta guhangana kwa politiki kubayeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!