Izi mvururu zatangiye kuwa 4 Ukwakira ubwo habaga amatora y’abagize Inteko Ishinga amategeko, maze ishyaka rya Jeenbekov rigatangaza ko ryayatsinze, ariko abatavuga rumwe na we bakayatesha agaciro bavuga ko habayemo uburiganya.
Mu cyumweru gishize yatangaje ko ashobora kwegura, ariko muri iki cyumweru aza kwisubiraho avuga ko azakomeza kuyobora kugeza habaye amatora.
Kuwa Gatatu yari yagize Minisitiri w’intebe, Sadyr Japarov, nabwo abisabwe n’inteko ishinga amategeko, nyuma y’uko uwo mugabo yari amaze gufunguzwa n’imyigaragabyo. Na we yahise afatanya n’abandi mu gusaba perezida kwegura.
Mu itangazo yasohoye, Jeenbekov yavuze ko yeguye kubera gutinya ko imyigaragambyo yafata indi ntera, abigaragambya bakamusanga iwe mu rugo.
Yakomeje ati “Igisirikare n’inzego z’umutekano bizaba ngombwa ko bakoresha intwaro zabo ku kurengera urugo rw’umukuru w’igihugu. Nta kabuza amaraso azameneka. Ndasaba inzego zose kutagera aho haba ubushotoranyi.”
“Ntabwo nshaka ko mu mateka ya Kyrgyzstan hajyamo ko umuperezida yamennye amaraso akarasa ku baturage be.”
Kyrgyzstan ni kimwe mu bihugu bito bya Aziya, mu yahoze ari Repubulika y’Abasoviyeti, hafi y’umupaka w’u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!