Nyuma y’ukwezi n’igice atagaragara mu ruhame Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-Un ku wa Kabiri yagaragaye mu mafoto yicumbye akabando asura inyubako izajya yigishirizwamo siyansi.
Perezida Kim Jong-un yaherukagaga kugaragara tariki eshatu Nzeri, nyuma y’aho yateje urujijo mu binyamakuru bitandukanye no mu baturage ayoboye, bamwe bakeka ko yaba yarahiritswe ku butegetsi.
Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko icyo gihe cyose yari arwaye ikibyimba ku kabumbambari .
Bamwe mu bakurikirana ibya politiki bemeza ko amashuri ya siyansi yasuraga ari inzu y’ahazajya hakorerwa ibitwaro bya kirimbuzi .
Kim Jong-un yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se muri 2011 ahita agirwa perezida, umuyobozi w’igisirikare ndetse ayobora n’ishyaka riri ku butegetsi .
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bizishyigikiye bimushinja kuyoborana igitugu no gukora rwishishwa ibitwaro bya kirimbuzi.



















TANGA IGITEKEREZO