Ibi yabivuze ubwo yari yasuye Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu biro bye White House, nyuma y’uko Trump yemeye ko Garcia yoherejwe muri EL Salvador yibeshye, ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko hashakishwa uburyo Garcia agarurwa muri Amerika.
Bukele abajijwe n’abanyamakuru niba azagarura Garcia yavuze ko nta bushobozi bwo kumusubizayo afite kuko ari ikihebe.
Yagize ati “Ni gute nakohereza ikihebe muri Amerika?”
Garcia yagiye muri El Salvador ajyanye n’abandi Banya-Venezuela 200 ndetse n’Abanya-Salvador 23, boherejwe na Amerika nk’abagize udutsiko tw’abagizi ba nabi, aho bahise bafungirwa muri gereza izwiho kuba mbi muri icyo gihugu.
Trump n’ubuyobozi bwe bakomeje kugaragaza ko nta bushobozi bwo kugarura Garcia bafite cyane ko atakiri mu maboko ya Amerika.
Garcia na bagenzi boherejwe muri El Salvador ku wa 15 Werurwe 2025, binyuze mu masezerano y’Amerika n’iki gihugu yo kwakira abimukira bavuye muri Amerika, ndetse Trump yongeyeho ko hari abandi bagiye koherezwayo gusa bwo bazakurikiza itegeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!