00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Croatia yanze Ambasaderi wa Israel

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 May 2026 saa 09:06
Yasuwe :

Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic, yanze Ambasaderi wari wemejwe na Israel ngo ahagararire igihugu cye i Zagreb.

Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Croatia mu itangazo byashyize hanze ku wa 18 Gicurasi 2026.

Iri tangazo rivuga ko “Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic ntabwo azigera yemeza ubusabe bwa Ambasaderi wa Israel mu gihugu cyacu kubera ko atemeranya na politiki ya Israel.”

Croatia yagaragaje ko Israel yarenze ku mabwiriza, itangaza uzahagarira igihugu cyabo muri Croatia mbere y’uko Perezida w’iki gihugu abyemeza.

Bakomeje bavuga ko Perezida wa Croatia atazigera ahindura icyemezo yafashe kabone nubwo Israel yagerageza kumushyiraho igitutu mu ruhame cyangwa binyuze mu buryo bwa politiki.

Biteganyijwe ko manda ya Gary Koren usanzwe ari Ambasaderi wa Israel muri Croatia izarangira mu mpera za Gicurasi.

Mu gihe Guverinoma ya Croatia itari yemeza neza Ambasaderi mushya wa Israel muri iki gihugu, biteganyijwe ko Nisan Amdor wari usanzwe ari Chargé d’Affaires muri iyi Ambasade ari we uzahita ufata uyu mwanya kuko byo bidasaba uburenganzira bwa Perezida.

Umubano wa Perezida wa Croatia na Ambasaderi wa Israel muri iki gihugu wari umaze iminsi udahagaze neza kubera ibyo Koren aheruka gutangaza kuri Ambasade ya Iran muri iki gihugu, avuga ko yuzuyemo abatasi ba Iran.

Ibyo byatumye Perezida Milanovic amuhamagaza mu biro bye ngo asobanure neza ibyo yatangaje n’impamvu yabitangaje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yavuze ko ibyo Perezida wa Croatia yavuze byari byuzuyemo urwango ku banya-Israel n’Abayahudi.

Milanovic ni umwe mu bayobozi b’ibihugu ku Isi bakunze kumvikana banenga cyane ibikorwa bya Israel byo gushoza intambara muri Gaza aho hapfiriyemo abantu benshi cyane.

Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic, yanze Ambasaderi wari wemejwe na Israel ngo ahagararire igihugu cye i Zagreb

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages