00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Colombia yasabye abaminisitiri batishimiye impinduka ze kwegura

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 February 2025 saa 01:36
Yasuwe :

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yasabye abagize guverinoma ye ko bakwegura mu mirimo yabo mu gihe baba batishimiye impinduka ateganya kuyikoramo.

Ni amakuru Perezida Petro yatangaje abinyujije kuri X kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ibidukikije atangaje ko yeguye ku mirimo ye abitewe n’uko atemeranya n’uwahawe imirimo muri guverinoma kandi atavugwaho rumwe.

Perezida Petro yakomeje ati “Muri guverinoma hagiye kuba impinduka zitandukanye kugira ngo tuzashyire mu bikorwa neza ibyo twemereye abaturage.”

Uyu muyobozi utagize ibindi arenzaho, atangaje ibyo nyuma y’uko Minisitiri w’Ibidukikije, Susan Muhamad yari yabwiye Perezida Petro ibijyanye no kwegura kwe, ku mpamvu zijyanye no kutumvikana n’icyemezo cye cyo guha Armando Bedetti akazi muri guverinoma.

Uyu mugore agaragaza ko atemeranya n’uwashyize Benedetti muri guverinoma ya Colombia, bijyanye n’uko uyu mugabo ashinjwa guhohotera abagore n’ibindi byaha, Muhamad akanagaragaza ko ari ikibazo yagaragaje mu nama y’abaminisitiri ariko kirenzwa ingohe.

Mu nama y’abaminisitiri Muhamad yagize ati “Nk’umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore, nk’umugore ntabwo nashobora kwicarana na Armando Benedetti ku meza amwe muri guverinoma. Namaze gusezera Perezida Gustavo Petro.”

Uretse Muhamad n’abandi bayobozi bakuru ba Colombia barimo na Visi Perezida w’iki gihugu, Francia Márquez, banenze Perezida Petro ku gushyira muri guverinoma abantu batavugwaho rumwe, hakagarukwa kuri Benedetti ndetse n’uwitwa Laura Sarabia wahoze ari umujyanama wa perezida, wagizwe Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ku rundi ruhande ariko Benedetti agaragaza ko ibimuvugwaho ari inkuru z’impimbano, ndetse na Perezida Petro akamushyigikira avuga ko uyu mugabo yari akenewe muri guverinoma.

Uretse Muhamad, na Jorge Rojas wari Umuyobozi mu Biro bya Perezida na we aherutse kwegura nyuma y’icyumweru kimwe yari amaze kuri iyo mirimo. Yeguranye na Minisitiri w’Umuco, Juan David Correa.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yasabye abaminisitiri kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .