Shahabuddin w’imyaka 76, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2024 yavuze ko impamvu y’icyemezo cye ari uburwayi. Icyemezo cye cyaje mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yamusabaga kuvaho.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi we rigira riti “Isuzuma riheruka ryagaragaje ko mfite indwara yitwa Autonomic Neuropathy. Kubera iyi ndwara, rimwe na rimwe nta ubwenge.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hafiz Uddin Ahmed, ni we uzasimbura Shahabuddin kugeza igihe hazatorwa umuyobozi mushya, nk’uko byatangajwe mu itangazo.
Itegeko nshinga rivuga ko Perezida mushya agomba gutorwa mu minsi 90 iri imbere uvuye igihe uwari usanzwe yeguriye.
Mu ibaruwa Shahabuddin yoherereje Hafiz Uddin Ahmed, yagize ati “Ndarwaye cyane… ku buryo ntashobora gushyira mu bikorwa inshingano zanjye.”
Ahmed yavuze ko yakiriye isezera rya Shahabuddin, nk’uko Associated Press yabitangaje.
Iri sezera ryaje mu gihe ibitangazamakuru byavugaga ko Shahabuddin yari yavuganye kuri telefoni n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wahungiye mu Buhinde, Sheikh Hasina. Bavuganye ubwo yari yagiye kwivuriza mu Bwongereza muri Gicurasi uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!