00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Argentine yise mugenzi we wa Brésil ‘umujura’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 09:38
Yasuwe :

Perezida wa Argentine, Javier Milei, yatutse mugenzi we wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, amwita umujura n’umunyabyaha, ibintu byatumye Guverinoma ya Brésil ihamagaza Ambasaderi wayo i Buenos Aires.

Milei yavuze ayo magambo ku Cyumweru ubwo yari mu Mujyi wa São Paulo muri Brésil, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuhungu wa Jair Bolsonaro, Flávio Bolsonaro, uzahatanira umwanya wa Perezida wa Brésil mu matora ateganyijwe mu Ukwakira.

Nubwo Milei atavuze izina rya Lula mu buryo bweruye, yavuze amagambo amunenga cyane ubwo yari kumwe na Flávio Bolsonaro, anavuga ko uyu ari we muntu ushobora “guhagarika Lula”.

Milei yavuze ko Brésil ko iyobowe n’umujura akaba n’umunyabyaha. Ibi yabishingiye ku kuba Lula yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 12 mu rubanza rwa ruswa n’itonesha, ariko yaje kurekurwa amaze gufungwa amezi arenga 18.

Nyuma, Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil rwatesheje agaciro ibyo byemezo mu 2021, bituma yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu ndetse atsinda Jair Bolsonaro mu matora ya Perezida yo mu 2022 n’amajwi 50,9%.

Abadipolomate ba Brésil bavuze ko amagambo ya Perezida Milei ari igitutsi kuri Guverinoma ya Brésil, abaturage bayo ndetse na demokarasi y’icyo gihugu.

Nyuma y’ayo magambo, Perezida Lula yavuze ko azakomeza kuyobora igihugu cye, “nta muntu ubigizemo uruhare”, anavuga ko “muri Brésil badakunda ko umuntu yivanga mu bibazo bitamureba”.

Ambasaderi wa Brésil muri Argentine, Julio Bitelli, yahamagajwe i Brasília kugira ngo asubira mu gihugu kubera uyu mwuka mubi.

Aya magambo ya Milei yaje mu gihe umubano hagati y’abayobozi bombi usanzwe urangwa n’ibitandukanye ku buryo bwo kuyobora ibihugu byabo ndetse no ku miyoborere ya politiki.

Flávio Bolsonaro, wari kumwe na Milei ubwo yatangazaga ayo magambo, ni umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil. Bolsonaro wahanganye na Lula mu matora ya Perezida aheruka, yakatiwe igifungo kirenga imyaka 27 azira kuba yaragize uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora.

Milei kandi yanenze Alexandre de Moraes, Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil wayoboye urubanza rwa Bolsonaro, aramutuka. Uyu mucamanza kandi yari yarigeze kwanga ko Milei asura Bolsonaro ubwo yari afungishijwe ijisho mu rugo rwe i Brasília.

Perezida wa Argentine, Javier Milei yise mugenzi we wa Brésil umujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages