Aya ni amwe mu magambo yamubwiriye kuri telefone kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ashimangira umubano uhamye, mwiza, kandi urambye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kubaka umuryango mpuzamahanga.
Aya magambo yayavuze nyuma y’uko Trump yavuze ko azongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, ubwo yiyamamarizaga iyi manda.
Ibi byatumye ibitangazamakuru byinshi bitangaza ko bihangayikishijwe n’intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa, isa nk’iyabaye kuri manda ya mbere ya Trump.
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko yizeye ko Amerika n’u Bushinwa bizagirana ubufatanye mu gushaka kubana mu mahoro no gashimangira ibiganiro ku byo batandukaniyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!