Ibyo Trump yabitangaje mu gihe yanze kohereza intumwa za Amerika mu biganiro byagombaga kubera muri Pakistan, nyamara Minisitiri, Abbas Araqchi we yari yerekejeyo.
Donald Trump mu kiganiro yagiranye na Fox News yatangaje ko niba koko Iran yifuza ibiganiro ishobora guhamagara Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati "Niba bashaka kuganira, bashobora kudusanga cyangwa bakaduhamagara. Urabizi ko hari telefoni, dufite umurongo mwiza wizewe.”
“Bazi neza ibigomba kujya mu masezerano. Biroroshye, ntabwo bashobora gutunga intwaro za nucléaire, ibitari ibyo nta mpamvu yo guhura.”
Iran yo yakomeje kugaragaza ko gutunganya Uranium ari uburenganzira bwayo kandi ko idakeneye kuyikoresha mu bikorwa bigamije gukora intwaro za nucléaire.
Nubwo hari agahenge, kugeza ubu nta kintu na kimwe kiremeranywaho kijyanye no kurangiza intambara Amerika yatangije kuri Iran.
Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Mata 2026, igwamo abantu benshi barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.
Iran na yo yakoze byinshi mu kwihimura birimo kurasa ku nshuti za Amerika zo mu Burasirazuba bwo Hagati no gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli Iran bikoreshwa ku Isi, ibikomeje gutuma ubukungu bw’Isi butikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!