Hashize igihe gito inzego z’ubuyobozi muri Amerika zemeje ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer na BioNTech. Nyuma yo kurwemeza byavuzwe ko Perezida Trump n’abayobozi bakuru muri guverinoma ari bo bazaherwaho mu kuruhabwa.
Umwe mu bahamije ibi ni Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano cya Amerika, John Ullyot, wabwiye The New York Times ko impamvu rugomba guhera ku bayobozi bakuru, ari ukubaka icyizere mu baturage ba Amerika.
Ati "Abanyamerika bazagira icyizere ko urukingo bari guhabwa rwizewe, cyane ko ruri guhabwa n’abayobozi bakuru muri guverinoma."
Byari biteganyijweko abayobozi bakuru ba Amerika bahabwa urukingo kuri iki Cyumweru, gusa Trump abinyujije kuri Twitter yavuze ko yasabye ko iyi gahunda ihinduka.
Ati ”Abakora muri White House bazahabwa urukingo nyuma, cyereka igihe byaba ngombwa. Nasabye ko izi mpinduka zabaho."
Ntihigeze hatangazwa impamvu Trump yafashe iki cyemezo, gusa muri White House ni hamwe mu nzego za leta ya Amerika hagiye hagaragara umubare munini w’abantu bandura Covid-19.
Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Pfizer rufite ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ku kigero cya 95%, rwamaze kwemezwa mu bihugu nka Canada, Bahrain, u Bwongereza na Arabie Saoudite

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!