Ni ibihano byahawe ibigo bindi bishamikiye kuri Huawei, byifashishwaga mu kugura ibikoresho na porogaramu Huawei ikoresha, bitewe n’ibihano biyibuza gukorana ubucuruzi n’ibigo bya Amerika. Ni ibihano Huawei yafatiwe muri Gicurasi umwaka ushize.
Ibigo bishamikiye kuri Huawei byahagaritswe ni 38, byatumye umubare w’ibigo byose byahagaritswe kuva Trump yatangaza ibihano kuri Huawei bigera ku 152.
Trump yagize ati “Ntidushaka ibikoresho bya Huawei muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko biratuneka. Buri gihugu kizakomeza kubikoresha, ntituzongera gukorana mu bijyanye no gusangira amakuru y’ubutasi”.
Ubutasi bwa Amerika buteye imbere cyane kubera ibirindiro bya gisirikari iki gihugu cyakwirakwije ku Isi hose, byitezwe ko ibihugu bisanzwe bisangira amakuru y’ubutasi na Amerika, cyane ibihugu by’i Burayi, bizahagarika ikoreshwa rya Huawei mu kwirinda ko Amerika yahagarika imikoranire y’ubutasi na byo.
Ku rundi ruhande, abenshi bari kwibaza uko bizagendekera ibigo bya Amerika byari bisanzwe bikorana na Huawei ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, cyane ko isoko ry’u Bushinwa ari ryo rinini mu kugura porogaramu n’irindi koranabuhanga ry’ibigo bya Amerika.
Trump ashinja Huawei kuba igikoresho cy’ubutasi bw’u Bushinwa. Uyu mugabo kandi yashinje porogaramu nka WeChat na TikTok kubangamira inyungu za Amerika, ibyo bamwe bafata nk’urwitwazo rwo kurinda ibigo by’ikoranabuhanga bya Amerika igitutu cy’u Bushinwa.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!