Trump yemeje ko yanavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel ko niba hari ingabo zagombaga koherezwa muri Liban zigomba guhita zihagarikwa.
Ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse nta basurikare bazajya i Beirut…Nagiranye ikiganiro cyiza na Hezbollah ndetse bemeye ko kurasa bihagarara.”
Uretse Trump nta wundi mukuru w’Igihugu wa Amerika wigeze avugana na Hezbollah byaba mu buryo butaziguye cyangwa ubuziguye, kuko Amerika ifata uyu mutwe nk’uw’iterabwoba.
Umwe mu bayobozi ba Liban yabwiye Reuters ko Hezbollah ibinyujije muri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Nabih Berri, yabwiye Amerika ko ishaka guhagarika ibitero kuri Israel ariko na yo ikirinda kugaba ibitero kuri Beirut.
Intambara yo muri Liban, yakajijwe cyane n’iyo Amerika irwanamo na Iran. Umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran, bityo iki gihugu kivuga ko kugaba ibitero kuri uyu mutwe bishobora gutuma agahenge k’iminsi 60 kemeranyijweho gahita gapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!