00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa agiye gutakambira Trump wahagaritse inkunga ihabwa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 3 February 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yifuza kugirana ibiganiro na Donald Trump uherutse gutangaza ko yahagaritse inkunga zose Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaga icyo gihugu, ashinja Leta ya Afurika y’Epfo gutwara ubutaka bw’abaturage b’Abazungu hakoreshejwe igitugu.

Ku wa 02 Gashyantare 2025 ni bwo Trump yatangaje ko ahagaritse inkunga zose Amerika yageneraga Afurika y’Epfo, ku mpamvu zo kwiha ubutaka bw’abaturage no gutonesha ubwoko bumwe ubundi bugafatwa nabi.

Yagaragaje ko izo nkunga zihagaritswe mu gihe hari gukorwa iperereza kuri ibyo bibazo.

Mu kwezi gushize ni bwo Ramaphosa yemeje itegeko rishya ryorohereza Leta gufata ubutaka bw’abaturage mu nyungu rusange, icyakora ntibyafatwa neza n’abantu batandukanye barimo n’abo mu mashyaka yihuje na ANC ngo itsindire imyanya mu Nteko Ishinga Ametegeko.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Ramaphosa rirakomeza riti “Twiteguye kugirana ibiganiro n’Ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri politiki nshya y’ubutaka mu gihugu cyacu ku bw’inyungu z’impande zombi.”

Itangazo rikomeza rivuga ko Afurika y’Epfo “ari igihugu kigendera kuri demokarasi, cyimakaza ubutabera n’uburinganire” rikagaragaza ko Afurika y’Epfo itambuye abaturage ubutaka bwabo, rigaragaza ko ibyakozwe bishingiye ku mategeko.

Ubwo yavugaga kuri iyi ngingo akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Social, Trump ntabwo yigeze agira byinshi avuga ku itegeko ryatumye ahagarika inkunga.

Icyakora Ramaphosa aheruka kugaragaza ko uretse inkunga bahabwa muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida binyuze muri PEPFAR ingana 17% by’iba ikenewe, nta yindi nkunga ihambaye itangwa na Amerika.

Uretse Trump, Elon Musk na we ni umwe mu bagarutse kuri iki kibazo, aho yabajije Ramaphosa kuri X impamvu yahisemo gufata iki cyemezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .