Iyi nama biteganyijwe ko izaba guhera tariki 9 kugeza tariki 10 Nzeri uyu mwaka.
Perezida Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama ahagarariye u Burusiya.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya mu ntangiriro z’iki Cyumweru yatangaje ko Putin atazitabira kuko afite ibintu byinshi byo gukora bitamwemerera kuva mu gihugu.
Ibihugu 19 n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibyo bigize umuryango wa G20 w’ibihugu bikize ku isi.
Kuri ubu u Buhinde nibwo buyoboye uyu muryango mu gihe cy’umwaka. Nubwo Putin yavuze ko afite akazi kenshi, igihugu cye kimaze umwaka usaga kiri mu ntambara muri Ukraine, ibintu byamaganye n’ibihugu by’i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Putin kandi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!