Ibyo gushyira umubyeyi we ku rwego rwa nyuma mu ngabo, Gen Kainerugaba yabitangaje ku wa 15 Gashyantare abinyujije kuri X.
Yakomeje ati “Mu by’ukuri Muzehe ni Maréchal. Maréchal wa nyawe mu mateka ya Afurika. Ni Général w’inyenyeri eshanu. Twebwe nka UPDF tugiye kumwambika ipeti vuba. Ishyuke Maréchal Museveni.”
Mu bundi butumwa na none uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yashyize kuri X yagaragaje ko ibyo birori bizaba ku wa 09 Kamena 2025 ubwo muri iki gihugu hazaba hizihizwa Umunsi w’Intwari.
Ati “Ibirori byo kwambika ipeti Maréchal mushya uzaba ku munsi w’Intwari, ni ukuvuga ku wa 09 Kamena. Afande Salim Saleh na we agomba kwitabira.”
Salim Saleh ni murumuna wa Perezida Museveni, akaba umwe mu bavuga rikumvikana muri Uganda, cyane ko ari mu basirikare bakuru batangiye urugamba rwo kubohoza Uganda.
Perezida Museveni usanzwe afite ipeti rya Général ayoboye Uganda kuva mu 1986 ubwo Ishyaka rye National Resistance Army ryafashe ubutegetsi mu 1986 nyuma yo gusimbura Tito Okello na we wari wahiritse bwa Milton Obote muri Nyakanga 1985.
Uwaherukaga ipeti rya Maréchal muri Uganda ni Idi Amin Dada wayoboye icyo gihugu imyaka umunani kugeza mu 1979.
Ni ipeti rikunze kugirwa n’abantu bake cyane, akenshi ugasanga ni iryo abantu bagiye biha.
Mu bandi baperezida ba Afurika bagiye biha iryo peti barimo Idriss Déby Itno wayoboye Tchad kuva mu 1990 kugeza mu 2021 ubwo yagwaga ku rugamba. Yarihawe mu 2020.
Barimo Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga, wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyitwa Zaïre.
Uyu yahiritse ku butegetsi Joseph Kasavubu tariki 24 Ugushyingo 1965, akagwa mu buhungiro muri Nzeri 1997, nyuma y’iminsi mike akuwe ku butegetsi na Laurent Desire Kabila.
Abandi barimo Mohamed Hussein Tantawi, wabaye Perezida wa Misiri muri Gashyantare 2011 akava kuri uwo mwanya muri Kamena 2012.
Urutonde rw’abagize ipeti rya Maréchal ruriho na Jean-Bédel Bokassa wayoboye Centrafrique ahiritse ku butegetsi mubyara we David Dacko mu 1966, hanyuma ayobora igihugu kugeza mu 1979.
Mu 1972 Bokassa yatangaje ko abaye umwami w’abami, mu 1974 yiyita maréchal, nyuma y’imyaka itanu abukurwaho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!