Ku itariki 11 Werurwe 2024 ni bwo Perezidanse y’u Bufaransa yatagaje ko urugendo Perezida Macron rutegerejwe igihe rwo muri Ukraine rwogeye gusubikwa rukaba rwimuriwe mu byumweru biri imbere.
Iyi yari ibaye inshuro ya gatatu uru ruzinduko rusubitswe kuva rwatangazwa mu kwezi gushize. Rwagombaga kuba muri Gashyantare nyuma rwimurirwa mu ntangirio za Werurwe ntirwaba none rwongeye kwigizwa inyuma.
Ni uru zinduko rwari rugamije gusinyiarwamo amasezerano y’umutekeno hagati y’ibihugu byombi ariko byarangiye Perezida Vlodymir Zlensky yigiriye i Paris mu Bufaransa aba ari ho asinyirwa nyuma y’uko uruzinduko rwari rumaze kwimurwa mbere.
Medvedev yavuze ko yari yamaze kwandika ubutumwa bujyanye n’urugendo rwa Perezida Macron ariko ko mu gihe yari agiye kubutangaza yasanze urwo rugendo rwamaze gusubikwa.
Hari andi makuru avuga ko uku gusubika uruzinduko kwa Perezida Macron inshuro eshatu ari ukwanga guhita yihutira kujya muri Ukraine gutyo gusa, ahubwo akabanza gufata umwanya wo kuganira n’abashyigikiye Ukraine mu ntambara kugira ngo azajyeyo afite icyo ajyanye gifatika.
Ni nyuma y’uko igitekerezo cye cyo kuba NATO yakohereza abasirikare muri Ukraine kitavuzweho rumwe n’ibihugu binyamuryango bimwe bicyamagana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!