Ni ikibazo gikomeye ku gihugu nk’uko bimeze ahandi henshi mu bihugu byateye imbere, dore ko nko mu Bufaransa umugore abarirwa kubyara umwana 1.68, umubare muto cyane kuko ubundi biba ari ngombwa ko impuzandengo iba ari 2.1 kugira ngo umuryango w’abantu mu gace runaka ukomeze kubaho mu buryo bukwiriye.
Perezida Emmanuel Macron yahisemo gutangira guhagurukira iki kibazo, aho Leta ye yemeje ko igiye gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bw’imyirorokere buhagaze.
Macron yizera ko izi serivisi nizitangirwa ubuntu, bizatuma urubyiruko rutangira gutekereza kubyara hakiri kare, bityo umubare w’abana bavuka ukiyongera.
Ikindi ni uko Macron ari gutekereza gushyiraho gahunda ishobora gufasha imiryango imaze igihe gito ibyaye, kugira ngo agabanye ikiguzi kiri hejuru cyo kwita ku bana.
Ku rundi ruhande ariko, uyu mugabo ntashyigikiye gahunda y’abagore babyarira abandi, izwi nka ’surrogacy’ kuko ngo ’atari bwo buryo bwiza bwo gukora ibintu.’
Icyakora abakurikirana iki kibazo bemeza ko bigoye ko Macron yahita agikemura kuko ibituma abantu batabyara birimo no kutagira ubushake bwabyo, ubuzima buhenze, imyumvire itandukanye ku bibazo biri ku Isi n’izindi mpamvu nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!