00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yemeye gutanga missile zo kurinda ikirere cya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 05:22
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kigiye guha Ukraine missile zo kuyifasha kurinda ikirere cyayo, nyuma y’ibindi bitero by’u Burusiya byahitanye abantu barimo n’abana.

Macron yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero bishya muri Ukraine, aho byahitanye abantu bane barimo abana babiri.

Ibi bitero byakurikiye ibindi byabaye ku wa Gatanu, byahitanye nibura abantu 20 hirya no hino muri Ukraine, barimo 16 baguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyibasiye inzu y’ubucuruzi yari yuzuye abantu mu Mujyi wa Kryvyi Rih, ari na wo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky akomokamo.

Nyuma y’ibyo bitero, Macron yavuze ko ari ngombwa ko Ukraine ihabwa ubushobozi bwo kurinda ikirere cyayo no gukumira ibitero bikomeje kugabwa ku butaka bwayo.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byagiye bishyigikira Ukraine kuva u Burusiya bwatangira ibikorwa bya gisirikare muri icyo gihugu. Gutanga missile zo kurinda ikirere ni imwe mu ngamba zigamije gufasha Ukraine kurwanya ibitero bya misile na drones bikomeje kugabwa ku mijyi n’ibikorwaremezo byayo.

Hagati aho, Ukraine n’ibihugu biyishyigikiye byo mu Burayi byari biteganyije gukora inama yo kuri internet igamije kureba uburyo hashyirwa igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umubare w’abasivili bapfiriye muri iyi ntambara muri uyu mwaka wageze ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’amezi ya mbere ubwo intambara yatangiraga.

Perezida Macron yemeye gutanga missile zo kurinda ikirere cya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages