Perezida Macron yavuze ibi nyuma y’uko Putin agereranyije igitekerezo cye cyo gukoresha intwaro za nucléaire z’u Bufaransa mu kurinda u Burayi, n’igitero Napoleon Bonaparte yagabye ku Burusiya mu 1812 bikarangira atsinzwe.
Perezida Macron aherutse gutangaza ko agiye kuganira n’ibihugu by’i Burayi ku buryo hakoreshwa intwaro za nucléaire z’igihugu cye mu kurinda umutekano w’umugabane, kubera ibikorwa by’intambara bikomeza guterwa n’u Burusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko amagambo ya Perezida Emmanuel Macron, yo gukoresha intwaro za nucléaire ari ikibazo kuri bo.
Ati “Birumvikana ko ari ikibazo ku Burusiya, ariko babona natwe turi ikibazo kuri bo ubwo niyo mpamvu bashaka gukoresha intwaro za nucléaire mu kuturwanya.”
Agaruka kuri iki kibazo, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagize ati "Haracyari abantu bashaka gusubira mu bihe bya Napoleon, nyamara biyibagije uko byarangiye."
Benshi mu bakurikirana politike y’i Burayi, bashimangira ko Putin yashakaga kuvuga Perezida Macron.
Nyuma y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yabereye i Bruxelles, Perezida Macron yabwiye abanyamakuru, ko Putin yitwara nka ‘gashakabuhake’.
Ati “Ubu igihugu cyonyine cya gashakabuhake mbona uyu munsi i Burayi ni u Burusiya. Ni gashakabuhake (Putin) ushaka kongera kwandika amateka.”
Macron aherutse gutangaza ko u Burusiya atari ikibazo ku Bufaransa gusa, ahubwo ari n’ikibazo ku Burayi bwose muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!