00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 June 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ategeka ko hakorwa andi matora bitarenze tariki 30 Kamena uyu mwaka.

Macron asheshe Inteko nyuma y’aho ishyaka Rassemblement Nationale ritavuga rumwe n’ubutegetsi rije imbere mu mashyaka y’u Bufaransa yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Macron ufite ishyaka ritahiriwe muri aya matora, yavuze ko hakenewe amatora mashya y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo hagire ishyaka rigira ubwisanzure busesuye mu Nteko.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa kizakorwa tariki 30 Kamena, icya kabiri kikaba tariki 7 Nyakanga.

Kuva mu 1958 ubwo u Bufaransa bwagiraga Repubulika ya Gatanu, Inteko Ishinga amategeko imaze guseswa inshuro eshanu. Byaherukaga mu 1997 ubwo igihugu cyari kiyobowe na Jacques Chirac.

Perezida Macron yasheshe Inteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .