Macron asheshe Inteko nyuma y’aho ishyaka Rassemblement Nationale ritavuga rumwe n’ubutegetsi rije imbere mu mashyaka y’u Bufaransa yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Macron ufite ishyaka ritahiriwe muri aya matora, yavuze ko hakenewe amatora mashya y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo hagire ishyaka rigira ubwisanzure busesuye mu Nteko.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa kizakorwa tariki 30 Kamena, icya kabiri kikaba tariki 7 Nyakanga.
Kuva mu 1958 ubwo u Bufaransa bwagiraga Repubulika ya Gatanu, Inteko Ishinga amategeko imaze guseswa inshuro eshanu. Byaherukaga mu 1997 ubwo igihugu cyari kiyobowe na Jacques Chirac.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!