Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Perezida Trump amaze iminsi avuga ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro kubera intambara amaze guhagarika kuva yasubira ku butegetsi.
Yagize ati “Nabonye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza amahoro ndetse n’igihembo cy’amahoro, gusa kugira ngo abashe gutsindira iki gihembo cyitiriwe Nobel ni uko yabanza guhagarika intambara yo muri Gaza ihuza Israel na Hamas.”
Asaba Trump gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibikorwa byayo bya gisirikare bikomeje guhitana benshi muri Gaza, kandi na yo igahabwa imbohe zayo zashimuswe na Hamas.
Perezida Macron yahakanye ibiheruka gutangazwa na Trump ko u Bufaransa bushyigikiye umutwe wa Hamas, bitewe n’uko igihugu cye giherutse kwemeza Palestine nk’igihugu cyigenga.
Yagaragaje kandi ko u Bufaransa bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo gufasha Leta ya Palestine guhangana no guca intege uyu mutwe wa Hamas.
Mu mbwirwaruhame Perezida Trump yagejeje ku bitabiriye Inama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Nzeri 2025, yongeye kuvuga ko abona ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera.
Ibi abishingira ku ntambara zigera muri zirindwi amaze guhagarika, kandi abona ko hari n’abandi bantu batandukanye bemeza ko akwiriye icyo gihembo.
Trump yongeye kunenga bikomeye ibihugu byemera Leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga, akagaragaza ko gufata iki cyemezo bimeze nko guhemba Hamas mu bikorwa bibi yakoze ubwo yateraga Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!